Home » Apple yisubije umwanya wa mbere wa sosiyete ifite agaciro kanini ku Isi

Apple yisubije umwanya wa mbere wa sosiyete ifite agaciro kanini ku Isi

0
Nvidia
Advertisement
Business listing

Apple yisubije umwanya wa mbere ku rutonde rwa sosiyete zifite agaciro kanini ku Isi mu mafaranga, nyuma yo guca kuri Nvidia yari imaze hafi umwaka iyoboye urwo rutonde.

Ku wa Gatanu, agaciro ka Apple ku isoko kageze kuri miliyari ibihumbi 4.880$, mu gihe aka Nvidia kamanutse kakagera kuri miliyari ibihumbi 4.860$, nyuma y’uko imigabane yayo igabanutseho 3,5%. Ni ubwa mbere Apple isubiye ku mwanya wa mbere kuva muri Mata 2025.

Iri hinduka ryatewe ahanini n’uko abashoramari batangiye kongera kureba amahirwe ari muri Apple, nyuma y’igihe iyi sosiyete yafatwaga nk’iyari yasigaye inyuma mu rugamba rw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.

Nvidia yari imaze igihe yungukira cyane ku ishoramari rikomeye rikorwa mu bikoresho bifasha ubwenge buhangano, by’umwihariko utwuma tubika amakuru tuzwi nka ‘chips’. Yabaye kandi sosiyete ya mbere ku Isi yarengeje agaciro ka miliyari ibihumbi 5$ mu Ukwakira.

Gusa, abasesenguzi bavuga ko Apple ifite amahirwe yo kungukira kuri AI binyuze muri serivisi zayo, ibikoresho nka iPhone ndetse n’urubuga rwayo ruhuza abakoresha n’ibicuruzwa byayo.

Apple kandi iherutse kuvugurura porogaramu yayo ya Siri mu kuyongerera ubushobozi no kuyifasha guhangana n’ibindi bigo bikomeye by’ikoranabuhanga.

Nubwo Apple yafashe umwanya wa mbere, abasesenguzi bavuga ko irushanwa ritarangiye. Nvidia iracyafite uruhare rukomeye mu iterambere rya AI kandi ishobora kongera kwisubiza uwo mwanya igihe imigabane yayo yaba yongeye kuzamuka.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *