Home » Karongi: Umwana w’imyaka irindwi yarohamye mu kidendezi arapfa

Karongi: Umwana w’imyaka irindwi yarohamye mu kidendezi arapfa

0
karongi news
Advertisement
Business listing

Umwana w’imyaka irindwi wo mu Karere ka Karongi, yarohamye mu kidendezi gifata amazi ajya mu nkambi ya Kiziba, arapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Kigogwe Akagari ka Nyarusanga, Umurenge wa Rwankuba w’Akarere ka Karongi ku wa 2 Nyakanga 2026.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo ababyeyi b’uyu mwana bamusabye kujya kuvoma amazi mu kidendezi gihari, bategereza ko agaruka baraheba bagiye kureba basanga yarohamyemo, bahita banamenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Niyonsaba Felicien yabwiye IGIHE ko bakibimenya bajyanye n’inzego z’umutekano, DASSO, Polisi na RIB.

Ati “Uwo mwana nibyo koko yitabye Imana aguye mu kidendezi cy’umugezi ahantu bagomeye hafatirwa amazi atunganywa akajya gukoreshwa mu nkambi ya Kiziba. Yanyereye agwamo, ahita yitaba Imana ubu umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma”.

“Icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wabuze umwana, hanyuma icyo twabwira abaturage ni ukwirinda kohereza abana ku migezi nk’uyu ushobora gutwara ubuzima bwabo”.

Hafi y’iki kidendezi hari ivomo rusange, ariko hari abaturage banga kwishyura amafaranga 20 Frw ku ijerekani bakajya kuvoma amazi y’ubuntu muri icyo kidendezi.

 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *