Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge afunzwe akekwaho guhohotera umuyobozi w’akagari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026.
Byabaye nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ishami rya Nyamagabe.
Amakuru agera kuri ducyesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko Gitifu Nkurikiyimana yarezwe n’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Musebeya, wamushinje kumuhohotera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemeje ko Gitifu Nkurikiyimana afunzwe, ariko ko ibyo afungiwe byamenywa na RIB.
Ati “Dufite umuyobozi w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, ufite ibyo akurikiranweho, ariko ibyo Urwego rw’Ubugenzacyaha ni rwo rwabimenya. Ariko ubu ari gukorwaho iperereza, ejo ni bwo yatangiye kubazwa.”
Gitifu Nkurikiyimana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamagabe.
Inkuru ye turacyayikurikirana kugira ngo tumenye byinshi kuri dosiye ye.
