Home » Impamvu abashakanye bamaranye imyaka 15 baba bashobora gutandukana – Ubushakashatsi

Impamvu abashakanye bamaranye imyaka 15 baba bashobora gutandukana – Ubushakashatsi

0
abashakanye

Tired frustrated african wife ignoring angry black despot husband arguing blaming upset woman of problems, jealous man shouting at sad girlfriend, family fight and controlling boyfriend, disrespect

Ikinyamakuru Le Figaro cyatangaje ubushakashatsi bwerekana ko abashakanye bamaze imyaka irenga 15 bashobora gutangira kugira ubwumvikane buke, bikagera aho basaba gatanya. Abashakashatsi mu by’ubuzima bwo mu mutwe basobanura ko ibi biterwa ahanini no kurambiranwa ndetse no guhindura imibereho bitewe n’inshingano z’urugo ziba ziyongereye.

Abagore n’abagabo baganiriye n’aba baganga bavuze ko iyo bageze ku myaka 15 bashakanye, inshingano z’urugo ziba ziyongereye cyane kuko abana baba bageze mu gihe cyo kubasaba ibya ngombwa byinshi. Mu bihugu by’i Burayi na Amerika y’Amajyaruguru, umwana ufite imyaka 15 aba ari hafi yo kwigenga, bikaba bisaba ababyeyi kumushyigikira mu buryo bwose.

Ubushakashatsi bwerekana kandi ko urukundo umugore yahaga umugabo rukunze guhindukirira ku bana, bigatuma inshingano z’urukundo hagati y’abashakanye zoroha cyangwa zikibagirana. Ibi bituma bamwe batakivuga rumwe. Ariko nanone, abashakashatsi bagaragaje ko mu busaza urukundo nyarwo rushobora kugaruka, kuko abashakanye baba basubiye mu buzima bwabo bwa mbere, nta bibazo by’abana cyangwa inshingano z’urugo zibareba.

Gusa, nk’uko Le Figaro ibivuga, ibi bibaho ku bake cyane kuko abashakanye benshi muri iki gihe batagerana mu zabukuru bari kumwe. Ibi bigaragaza ko ubuzima bw’umuryango bugira impinduka zikomeye mu gihe cy’imyaka myinshi, kandi ko gukomeza kubaka urukundo no gusangira inshingano ari ingenzi mu kurinda gatanya.

 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *