U Rwanda rwagiranye amasezerano na Tanzania yo gutumiza ibikomoka kuri peteroli
U Rwanda rwateye indi ntambwe mu gushaka uburyo ibikomoka kuri peteroli biboneka mu gihugu ku buryo buhoraho, nyuma y’uko rusinyanye amasezerano na Tanzania yo gutumiza lisansi na mazutu binyuze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania.
Ni amasezerano yasinywe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iby’ingufu, Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited (GBP).
Aya masezerano aje mu gihe mu Rwanda n’ahandi ku Isi hakomeje kugaragara izamuka rikomeye ry’ibiciro bya lisansi na mazutu, ndetse na Leta ikomeje gushaka uko yakongera inzira zikoreshwa mu gutumiza ibyo bikomoka kuri peteroli, hagamijwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ihungabana ry’isoko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko RNEC na GBP bashyize umukono kuri aya masezerano agamije gutuma ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuzwa ku cyambu cya Tanga, bikinjira mu Rwanda. Ni amasezerano agaragazwa nk’intambwe yo kongera imihora igihugu gikoresha, aho kutishingikiriza ku nzira imwe cyangwa nke.
Ibi bikurikiye andi masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Kenya ku wa 29 Kamena 2026, na yo ajyanye no gutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze ku cyambu cya Mombasa. Ayo masezerano agamije gufasha u Rwanda kubona ububiko, ubwikorezi n’imiyoboro ya peteroli muri Kenya.
Ayo masezerano azashyiraho uburyo bwa Leta ku yindi mu gutumiza peteroli, bikaba byitezwe ko bizafasha u Rwanda kongera umutekano w’ibikomoka kuri peteroli, kugabanya inzitizi mu bwikorezi no gutuma itumizwa ryabyo riba riteganyijwe neza.
U Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, rutumiza ibikomoka kuri peteroli byose binyuze ku butaka, ahanini rukoresheje ibyambu bibiri, icya Dar es Salaam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya.
Ubufatanye bushya na GBP bwo kunyura ku cyambu cya Tanga busobanuye ko u Rwanda rukomeje kwagura amahitamo yarwo. Mu gihe Mombasa ifasha mu muhora wa ruguru, Tanga na Dar es Salaam bishimangira uruhare rwa Tanzania mu gutuma u Rwanda rubona lisansi na mazutu bitanyuze mu nzira imwe gusa.
Ibi bifite ishingiro kuko mu mezi atatu, lisansi yiyongereyeho 949 Frw kuri litiro, bingana na 47,7%. Mazutu yo yazamutseho 979 Frw kuri litiro, bingana na 50,3%.
