CECAFA Kagame Cup 2026: Vipers na Rayon Sports mu rugamba rwo guhatanira itike ya “Best Loser”
Mu gihe irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rigeze ku musozo w’imikino y’amatsinda, amaso y’abakunzi ba ruhago ahanzwe ku rugamba rwo gushaka ikipe izakomeza muri 1/2 nka'”Best Loser”. Nyuma y’uko itsinda A ryarangiye, ubu hasigaye ihangana riri hagati ya Vipers SC na Rayon Sports.
Vipers yo muri Uganda yamaze gusoza imikino yayo iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda A n’amanota 6 ndetse n’ikinyuranyo cy’ibitego (+3), inyuma ya Gor Mahia yayoboye iri tsinda ifite ikinyuranyo cy’ibitego (+5). APR FC na yo yagize amanota 6, ariko ifite umwenda w’ibitego (-2) bigatuma isigara.
Mu itsinda C, Al Hilal na Rayon Sports zose zifite amanota 6, ariko umukino uzabahuza ni wo uzagena uyobora itsinda n’uzarangiza ari uwa kabiri. Mu gihe Rayon Sports yarangiza ku mwanya wa kabiri, amahirwe yayo yo gukomeza azashingira ku musaruro izakura muri uwo mukino ndetse n’ikinyuranyo cy’ibitego izaba ifite.

Isesengura rishingiye ku mibare
Vipers SC: Amanota 6, ikinyuranyo cy’ibitego +3.
Rayon Sports: Amanota 6, ikinyuranyo cy’ibitego +3 mbere y’umukino wa nyuma.
Al hilal: Amanota 6 n’ibitego 6
Ibi bivuze ko Rayon Sports itsinze Al Hilal,yahita izamuka iyoboye itsinda C maze Al hilal izamuke nka best loser, bityo Vipers ihite isezererwa.
Arko kandi Rayon Sports inganyije cyangwa itsinzwe ikinyuranyo icyo aricyo cyose cy’ibitego yasezererwa bigaha amahirwe Vipers uwo mwanya, mu gihe yanganya nahita igira amanota 7 bigatuma ikomeza nka best loser.
Kugeza ubu, imibare iha Vipers SC amahirwe menshi yo kuba “Best Loser”, ariko Rayon Sports ni yo igifite ubushobozi bwo guhindura ishusho y’iri rushanwa mu mukino wa nyuma w’itsinda C. Ni umukino ushobora kugena atari gusa uyobora itsinda, ahubwo n’uzahatanira na Vipers itike ya 1/2 cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup.
