Home » APR mu mibare y’ibiharwe, Rayon Sport ihagaze he? Cecafa Kagame Cup

APR mu mibare y’ibiharwe, Rayon Sport ihagaze he? Cecafa Kagame Cup

0
rayon sports
Advertisement
Business listing

CECAFA Kagame Cup 2026: Imibare yerekana uko amakipe ashobora kugera muri ½ cy’irangiza, ni nde ufite amahirwe menshi yo kuba “Best Loser”?

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa CECAFA Kagame Cup 2026, irushanwa rigeze ahakomeye kuko hasigaye umunsi umwe gusa kugira ngo hamenyekane amakipe azakina ½ cy’irangiza. Mu gihe amakipe atatu azayobora amatsinda azahita abona itike, intambara ikomeye iri ku mwanya umwe usigaye uzahabwa ikipe yabaye iya kabiri yarushije izindi umusaruro, izwi nka “Best Loser.”

Amategeko ya CECAFA ateganya ko hazabanza kugereranywa amanota amakipe yabaye aya kabiri yagize,zanganya hagakurikiraho umubare w’ibitego zizigamye,zanganya hakarebwa ibitego zinjije byakwanga zikarushanwa uko zahuye (Head-to-Head) byose byakwanga bikarangira harebwe n’amakarita zahawe.

apr fc
Uko amatsinda ahagaze

Itsinda A

Vipers – Amanota 6 (+4)
Gor Mahia – Amanota 3 (+4)
APR FC – Amanota 3 (-3)
Garde Republicaine – Amanota 0 (-5)
Vipers isabwa gusa kudatsindwa kugira ngo isoze iyoboye iri tsinda. Intambara iri hagati ya Gor Mahia na APR FC ku mwanya wa kabiri ndetse no gushaka kuyobora itsinda igihe Vipers yatungurwa.

Itsinda B

Jamus – Amanota 4 (+2)
Singida Black Stars – Amanota 3 (-2)
Simba SC – Amanota 2 (0)
Mogadishu City – Inota 1 (-3)
Ni ryo tsinda rifunguye kurusha ayandi kuko amakipe atatu agifite amahirwe yo kurangiza ayoboye.

rayon sports

 

Itsinda C

Al Hilal – Amanota 6 (+6)
Rayon Sports – Amanota 6 (+3)
Tasker – Amanota 0 (-3)
KVZ – Amanota 0 (-6)

Umukino wa Al Hilal na Rayon Sports ni wo uzagena uyobora iri tsinda, mu gihe utsinzwe ushobora kurangiza ufite amanota 6.

Isesengura ry’ikipe ishobora kuba “Best Loser”

Iyo urebye imibare iriho ubu, Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi kurusha izindi yo kuba ikipe ya kabiri izamuka (Best Loser). kuko isanzwe ifite amanota 6, ibintu bitaragerwaho n’indi kipe iri ku mwanya wa kabiri.

N’iyo yatsindwa na Al Hilal ku munsi wa nyuma, yaguma ku manota 6.
Mu yandi matsinda, amakipe ari ku mwanya wa kabiri afite amanota make cyane:
Gor Mahia – Amanota 3
Singida Black Stars – Amanota 3
Gor Mahia ishobora kurangiza ifite amanota 6 gusa nitsinda umukino wa nyuma.
Singida Black Stars na yo ishobora kurangiza ifite amanota 6 nitsinda.
Ariko icyo gihe hazahita hakoreshwa ibipimo bikurikiraho.
Iyo amanota angana

Mu gihe Rayon Sports, Gor Mahia cyangwa Singida Black Stars barangije bose bafite amanota 6, hazarebwa:
Umwenda cyangwa ibitego bazigamye (Goal Difference)
Umubare w’ibitego batsinze
Head-to-Head (aho bishoboka)
Discipline (amakarita)

Kugeza ubu Rayon Sports ifite +3, Gor Mahia ifite +4, Singida Black Stars ifite -2
Ibi bivuze ko Gor Mahia ifite ibitego byinshi kurusha Rayon muri aka kanya, ariko ibyo bishobora guhinduka bitewe n’ibyava mu mikino ya nyuma.

rayon sport

Kuri APR FC
Ifite amanota 3 n’umwenda w’ibitego 3.
Ishobora kugera ku manota 6 gusa nitsinda umukino wa nyuma izakinamo na Vipers, kugira ngo igire amahirwe yo kujya mu ba best losers irasabwa gutsinda Vipers ibitego 5 kuzamura

Uko imibare ihagaze nyuma y’umunsi wa kabiri, Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi yo kubona itike nk’ikipe ya kabiri yarushije izindi (Best Loser) mu gihe itabasha kurangiza iyoboye itsinda C. Ibi bishingiye ku kuba isanzwe ifite amanota 6, mu gihe andi makipe ari ku mwanya wa kabiri atarenga amanota 3 kandi no mugihe yanganya na Al Hilal byanganya amanota 7.

 

Photos: Internet

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *