Home » Abanya-Uganda barenga 270 bakuwe muri Afurika y’Epfo

Abanya-Uganda barenga 270 bakuwe muri Afurika y’Epfo

0
uganda
Advertisement
Business listing

Abaturage ba Uganda 273 bari batuye muri Afurika y’Epfo bageze mu gihugu cyabo mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gutaha ku bushake mu gikorwa cya Leta cyari kigamije kubacyura kubera umutekano muke watewe n’imyigaragambyo yo kurwanya abimukira yabaye mu mijyi minini y’icyo gihugu.

Abo baturage, barimo n’abana 18, bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe bari mu ndege ya Ethiopian Airlines, bakirwa n’abayobozi batandukanye ba Leta ya Uganda barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo, Haruna Kasolo Kyeyune.

Umunyamabanga Mukuru muri Ambasade ya Uganda muri Afurika y’Epfo, Paul Amoru, ni we wari uherekeje iri tsinda mu rugendo rwo gutaha.

Leta ya Uganda yavuze ko iki gikorwa cyabaye nyuma y’uko muri Afurika y’Epfo habaye imyigaragambyo yibasira abimukira batagira ibyangombwa, ibintu byateje impungenge ku mutekano w’Abanya-Uganda batuye muri icyo gihugu.

Mu minsi ishize, abimukira benshi bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika batangiye kuva muri Afurika y’Epfo kubera ubwoba, nubwo polisi yo muri icyo gihugu yavuze ko imyigaragambyo ahanini yabaga mu mahoro, gusa hari aho habaye ibikorwa byo gusahura.

Leta ya Uganda yavuze ko iki gikorwa cyo kubacyura cyakozwe hashingiwe ku cyemezo cya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, gitegeka ko Leta ari yo itanga byose bijyanye n’iyo gahunda yo kubacyura mu mutekano.

Minisitiri Haruna Kasolo Kyeyune ni we wayoboye itsinda ryakiriye aba baturage, anabashimira imikoranire n’ubuyobozi bwa Uganda bwagize uruhare mu kubacyura neza.

Amoru yavuze ko Leta ikomeje gutegura icyiciro cya kabiri cy’abandi baturage bagomba gutahuka, ndetse ko ibikorwa byo kubacyura bikomeje gukorwa mu bindi bice bya Afurika y’Epfo birimo KwaZulu-Natal na Western Cape.

Yongeyeho ko umutekano n’imibereho myiza y’Abanya-Uganda bari muri Afurika y’Epfo ari byo byibanzweho cyane muri iki gihe, kandi ko Leta izakomeza kubafasha gusubira mu buzima busanzwe bamaze gutaha.

Ubu bufasha bwo kubacyura bwagizwemo uruhare n’igisirikare cya Uganda (UPDF), cyoherejwe gufasha mu igenamigambi n’umutekano w’iki gikorwa.

uganda

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *