Home » Umukecuru w’imyaka 72 yasanzwe amanitse mu giti

Umukecuru w’imyaka 72 yasanzwe amanitse mu giti

0
muhanga
Advertisement
Business listing

Umukecuru witwa Nyirakimonyo Valeriya w’imyaka 72 yasanzwe amanitse mu giti mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, harakekwa ko yaba yiyahuye.

Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu babwiye UMUSEKE ko babyutse basanga amanitse mu giti.

Ume muri bo yagize ati: “Ubusanzwe nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi. Natwe twatunguwe no gusanga ari mu mugozi yimanitse.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mukecuru yabanaga n’umwuzukuru we, kandi ko ubuyobozi nta raporo bufite igaragaza ko yari afitanye amakimbirane n’umuntu.

Ati:“Turakeka ko yiyahuye, cyakora dutegereje ibyo iperereza rizagaragaza”

Yakomeje avuga ko kuba yasanzwe amanitse mu giti ari byo bituma hakekwa ko yaba yiyahuye, ariko ashimangira ko icyabiteye kizamenyekana nyuma y’iperereza.

Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye imyitwarire y’umuntu ihindutse, kugira ngo ashobore gufashwa mbere y’uko ikibazo gikomera.

Mugabo yavuze kandi ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku cyateye uru rupfu.

Umurambo wa Nyirakimonyo wajyanywe mu Bitaro bya Nyabikenke kugira ngo ukorerwe isuzuma.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *