Ubuzima bushaririye bw’abakobwa b’aba-marine babyariye ku muhanda – Kimisagara
Munsi y’Isoko ry’abahoze ari abazunguzayi ahari ruhurura ya itandukanya Umurenge wa Gitega n’uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, uhasanga abana bo ku muhanda biremye amatsinda y’abahungu n’abakobwa, aho bamwe baba bari gukirana, abandi banywa ibiyobyabwenge ndetse yewe banakora n’ibindi bintu bidakwiye gukorwa n’abana.
Bamwe muri aba bana bazwi nk’aba-marine, batunzwe no kwiba ndetse n’urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n’ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.
Umunyamakuru wa UKWELITIMES, yasuye aba bana aho batuye mu mateme ndetse no mu Ndiri zabo iherereye mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara asanga batuye mu bice byegeranye, ku buryo abahungu n’abakobwa bakunze kuba bari kumwe, bikavamo ibishuko by’uko baryamana, dore ko baba banageze mu myaka itoroshye, kandi badapfa kubona umubyeyi cyangwa undi mujyanama wababwira uko bitwara muri icyo gice cy’ubuzima bwabo.
Bamwe mu bakobwa twahasanze, barimo ababyaye, bavuga ko bemera kuryamana na bo kugira ngo abo bahungu batazabahohotera nubwo baba babizi ko bashobora gutwara inda kuko nta buryo bwo kwirinda bakoresha.
Umurerwa yagize ati “ Byose tubiterwa n’ubuzma bubi tubayemo kubera ko uremera mukaryamana kugira ngo atazakwica kuko muba muri kumwe buri gihe.”
Undi mwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyariye mu muhanda, yemeza ko yafashwe ku ngufu na mugenzi we w’umu-marine, bimuviramo gutwara inda imburagihe.
Yagize ati “ Yaramfashe ku ngufu arambwira ngo nintamuha arantera icyuma maze ndamuha nyuma nza gusanga yaranteye inda.”
Yarakomeje avuga ko umwana afite w’imyaka ibiri yamubyariye mu muhanda ndetse yanze kujya kurega se kubera ko yabonaga ntacyo byamumarira.
Ati “ None se nari kujya kumuregera Leta bikamarira iki ko n’ubundi itarikuza kumfasha kumurera ariko we iyo yasyaze cyangwa yabonye akantu adusanga mu ngangi tugasangira.”
UKWELITIMES yahamagaye Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine kugira ngo ayibwire gahunda Umujyi ufite yo gukura aba bana mu muhanda ntiyabasha kuboneka.

