Nyanza: Polisi yibukije abanyerondo uruhare rwabo mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abanyerondo bo mu Karere ka Nyanza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.
Ibi polisi yabyibukije abanyerondo mu ubukangurambaga ikomeje bwo gukangurira ibyiciro bitandukanye by’abaturage uruhare rwabyo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi yasobanuriye aba banyerondo inshingano zabo mu kubungabunga umutekano ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego.
Bamwe mu banyerondo bavuga ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha abaturage kurwanya ibyaha, ariko bakemeza ko bisaba kuba inyangamugayo no gukora akazi kabo kinyamwuga.
Umwe mu banyerondo bo mu Murenge wa Busasamana witwa Nsanzimfura Etienne, yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano.”
Undi munyerondo, Nshizirungu Claude, na we yavuze ko kuba bahora bibutswa inshingano zabo bituma barushaho gukora neza no kwirinda imyitwarire mibi.
Yagize ati: “Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.”
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyamwuga no kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano barwanya ibyaha bikorerwa aho bakorera.
Yagize ati: “Murasabwa gukora akazi kanyu kinyamwuga, mukirinda icyabaganisha mu byaha, kandi mukaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu gukomeza kubungabunga umutekano.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, we yavuze ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kwirinda ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Abanyerondo baributswa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twabibukije uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi b’inzego z’umutekano, bityo ko bakwiye guhora bahugurwa.
Yagize ati: “Amarondo agira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ni yo mpamvu ubukangurambaga buba ari ingenzi, kuko bubibutsa inshingano zabo kandi n’abagaragara bitwara nabi bikabafasha kwisubiraho.”
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubu bukangurambaga hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

AMAFOTO: UKWELI TIMES