Home » Huye: Umuzamu w’iduka yishwe n’abantu bataramenyekana

Huye: Umuzamu w’iduka yishwe n’abantu bataramenyekana

0
huye

Abantu bataramenyekana bari gushakishwa bakekwaho kwiba iduka, ndetse bakanica uwari uririnze.

Aba bantu bikekwa ko ari abajura barakekwaho kwiba iduka barangiza bagasiga bishe umuzamu waryo.

Byabereye mu Mudugudu w’Urusisiro, mu kagari ka Matyazo, mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko amakuru Polisi yayamenye yihutira kujyayo, ndetse na RIB basanga umuzamu wari mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko warindaga iduka ricuruza ibintu bitandukanye yishwe na bagizi ba nabi.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya CHUB mu gihe ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye iperereza.

Kugeza ubu ntiharamenyakana ibyibwe byose mu iduka n’agaciro kabyo.

Polisi ku bufatanye n’izindi nzego, ndetse n’abaturage bakomeje gushakisha abakekwaho buriya bugizi bwa nabi.

Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, iboneraho no kwibutsa abo bishobora mu bikorwa bigayitse bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, guhita babihagarika kuko kubahiriza amategeko ari ishingano za buri wese.

 

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *