Leta ya RDC yaciye amarenga yo kutazasenya FDLR
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwongeye gukerensa umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka hafi 30 ukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu nyamara uteza umutekano muke ku Rwanda no mu karere
Umwaka wamaze kurenga u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ni ingingo z’ingenzi zari ziyagize.
Ku wa 27 Kamena 2026, Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yagaragaje ko aya masezerano yasinyiwe i Washington atari kubahirizwa.
Boulos yavuze ko ku ruhande rwa Leta ya RDC yagombaga gusenya FDLR, itari kubyubahiriza byibura mu bice igenzura, bitesha agaciro ibyo iyi leta yavugaga kuva mu mpera za Werurwe 2026 ko yatangiye gusenya uyu mutwe.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yabajijwe impamvu ubutegetsi bwabo butari gusenya FDLR, agerageza kwerekana ko urugamba rwo muri Teritwari ya Uvira rwabaye mu ntangiriro z’Ukuboza 2025 rwaburijemo iyi gahunda.
Urugamba rwa Uvira rwahanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR na AFC/M23, hashize hafi amezi atandatu amasezerano y’amahoro ya Washington ashyizweho umukono.
Muyaya yagaragarije umunyamakuru ko mu nama y’umutekano yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC na Amerika nyuma y’aya masezerano, zemeranyije ko abarwanyi ba FDLR bari mu bice bitandatu birimo bitanu bigenzurwa na AFC/M23 na kimwe kigenzurwa na Leta ya RDC.
Uyu munyapolitiki yasubiyemo ko Leta ya RDC ifite ubushake bwo kubahiriza amasezerano, umunyamakuru amuca mu ijambo, amubwira ati “Ariko ntimuri gusenya FDLR. Uri kuvuga ko bitashoboka bitewe n’ikibazo gihari.”
Muyaya yahinduye imvugo, abwira umunyamakuru ko FDLR ari urwitwazo rw’ubutegetsi bw’u Rwanda kuko ngo mu 2020 ubwo Félix Tshisekedi yari amaze umwaka ari Perezida, hari bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba bacyuwe.
Ati “Reka nkwibutse ko mu 2020, nyuma y’umwaka Perezida agiye ku butegetsi, ngira ngo twohereje mu Rwanda bamwe muri abo bantu. Birumvikana ko ushaka amahoro mbere ari RDC kubera ko intambara iri kubera mu gihugu cyacu.”
Ikiganiro cyarangiye Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC adasobanuye impamvu muri iki gihe Perezida wabo atacyubahiriza inshingano yo gusenya uyu mutwe w’iterabwoba.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko aho gusenya FDLR nk’uko amasezerano ya Washington abisaba, ubutegetsi bwa RDC bwarushijeho gukorana na wo, byifatanya mu rugamba bihanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
