Home » Rubavu: Polisi yafashe magendu y’inzoga za miliyoni 2 Frw

Rubavu: Polisi yafashe magendu y’inzoga za miliyoni 2 Frw

0
magendu
Advertisement
Business listing

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, yerekanye imodoka zafatiwemo inzoga zifite agaciro ka miliyoni 2 Frw, zari zitwawe mu buryo bwa magendu.

Abazitwaye hakoreshejwe amayeri yo kuzihisha mu mwanya babanje gukora munsi y’intebe y’imodoka bakahahindurira imiterere icyo bita kuyibaga.

Izi nzoga zafashwe ni izo mu bwoko bw’imivinyo itukura (Vin Rouge) zingana n’amakarito 22, aho zafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, ku wa mbere tariki 29 Kamena 2026.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yavuze ko abakora ubu bucuruzi bwa magendu bakoresha amayeri menshi bagafata imodoka bakayihindurira imiterere, ariko Polisi yabatahuye.

Ati “Aba bakora iyi magendu bakoresheje ubuhanga, aho bakase ibyuma by’imodoka munsi y’intebe barasudira, bongera ibyumba mu modoka, nk’igice kitari gisanzwe mu modoka bongereyemo kugira ngo bajye batwaramo magendu ari naho hafatiwemo inzoga za miliyoni 2 Frw, umushoferi na nyir’imodoka bahise batoroka baracyarimo gushakishwa.”

SP Twajamahoro yaboneyeho kwibutsa abaturage bagikora ubucuruzi bwa magendu kubuvamo kuko Polisi ibikorwa byo kubarwanya ko bikomeje.

SP Twajamahoro kandi yavuze ko Polisi yashyize imbaraga ku mupaka wa Rubavu na Goma mu guhangana n’ubucuruzi bwa magendu muri rusange, ndetse ko bwagabanyutse mu buryo bugaragara.

Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rukoresha mu ngingo ya 199 avuga ko iyo ibicuruzwa bya magendu bifashwe bitezwa cyamunara naho ikinyabiziga cyakoreshejwe cyangwa gitwaye magendu kigatezwa cyamunara uwari agitwaye agacibwa amande angana na 5000$.

pxl 20260701 092752522 119d3

magendu

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *