Ntabwo ari umwanya wo kugerageza ni umwanya wo guhatana – Murenzi Abdallah wa Rayon kuri CECAFA
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports,Murenzi Abdallah yavuze ko batari mu mwanya wo kugerageza abakinnyi ahubwo ko bari mu mwanya wo guhatana kugora ngo barebe ko batwara CECAFA Kagame Cup 2026.
Kuri iki Cyumweru nibwo Rayon Sports yatangiye iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 itsinda KVZ SC yo muri Zanzibar ibitego 2-0. Nyuma y’uyu mukino,Perezida wayo,Murenzi Abdallah yavuze ko ikipe imushimishije.
Ati:”Iyi kipe iranshimishije cyane,ngira ngo abakurikiye imikino yose tumaze gukina tuba turi hejuru twiharira umukino cyane ku buryo n’ikipe tutatsinda biba bigaragara ko ari amahirwe yabuze ariko tuba twagaragaje ko dufite umupira mwiza uyu niwo mwimerere wa Rayon Sports gukina umupira ushimisha abakunzi bayo rero ndatekereza ko n’iyi mikino iri imbere tuzakomeza kubaka ikipe”.
Yavuze ko iyi CECAFA irimo no kubafasha kugira ngo abakinnyi bamenyerane ariko ko atari mu mwanya wo kugerageza abakinnyi ahubwo ko bari mu mwanya wo guhatana kugora ngo barebe ko batwara CECAFA Kagame Cup 2026.
Ati:
”Ni CECAFA ariko no kudufasha kugira ngo abakinnyi bamenyerane kuko abenshi ni bashyashya nkaba mpamya neza ko tuzajya gutangira shampiyona ndetse n’umwaka mushya w’imikino turi hejuru cyane. Uretse ko n’ubungubu iyi mikino ntabwo tuyifata nk’iyoroshye ni igikombe cy’Umukuru w’igihugu cyacu tugiha agaciro gakomeye cyane ku buryo ntabwo ari umwanya wo kugerageza abakinnyi ni umwanya wo guhatana ngo turebe ko twagitwara”.
Murenzi Abdallah yavuze ko CECAFA ishoboka cyane. Ati:”CECAFA irashoboka cyane,dufite umukino ku wa Gatatu byibura dushaka kunganya ariko no gutsinda bishoboka ku buryo intego ari ukugira ngo tujye muri ½ dutegure kujya ku mukin wa nyuma ariko nyuma y’imyaka 28 urumva turakinyotewe kurusha abanda bose”.
