Gen Mubarakh Muganga yasabye abafana ba APR FC kutavugiriza induru mukeba
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abafana b’iyi kipe kutavugiriza induru Rayon Sports nk’uko abafana bayo babikoze bakina na Gor Mahia F.C.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iherutse gukina umukino wa mbere mu Itsinda A rya CECAFAA Kagame Cup 2026, inyagirwa na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 5-0, inaba iya nyuma mu itsinda.
Ibi byashimishije cyane abafana ba Rayon Sports dore ko bari bakurikiye umukino ari benshi bari gushyigikira Gor Mahia nk’uko bari babisabwe na Rayon Sports ku Munsi w’Igikundiro ubwo bakinaga umukino wa gicuti.
Bamwe mu bafana ba APR FC bateguye igikorwa nk’icyo cyo gushyigikira KVZ yo muri Zanzibar, ubwo iza kuba ikina na Rayon Sports kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nyakanga 2026, kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri.
Gen Mubarakh Muganga yabasabye kubihagarika kuko bitajyanye n’umuco w’u Rwanda, ahubwo bagaharanira ko ikipe yabo itanga ibisubizo mu kibuga.
Ati “Bayobozi b’amatsinda y’abafana, mwaramutse kandi impera z’icyumweru nziza. Munyemerere mbasabe kuganiriza abafana bacu, ko mbere ya byose twebwe turi bene Kanyarwanda. Numvise ko ngo hari abitegura kujya kuvugiriza induru ikipe ya mukeba, ngo kuko na yo ari ko ijya ibikora, ndetse yanabikoze dukina na Gor Mahia.”
“Kuri APR FC ni ikizira kandi cyane. Ni ahanyu rero. Bareke APR ikomeze kubahiga, kandi igisubizo cyiza izajya igitangira mu kibuga cyangwa twerekana ubukeba bitari imbere y’abanyamahanga badusuye. Ibi ntibikabe. Ahasigaye ni ah’ejo nimugoroba dukotana. Abasore babakeneye ubu kurusha ikindi gihe cyose.”
APR FC ifite abakinnyi bashya yaguze yitegura umwaka w’imikino wa 2026/27 izakinamo CAF Champions League, yagize intangiriro mbi z’umwaka yagakwiriye kugaragazamo impinduka.
Umukino ukurikira APR FC izakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, kuri Stade Amahoro.

