Mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, abaturage bafashe abagore babiri babakekaho ibikorwa by’uburozi nyuma yo kubasanga bafite amazirantoki n’ibindi bikoresho byakekwaga gukoreshwa mu kuroga.
Byabaye ku wa 31 Gicurasi 2026 mu Mudugudu wa Ruhita, aho umwe yafashwe amaze gusiga amazirantoki ku nzu y’umuturage, undi akiruka bamufatira iwe.
Abaturage bavuze ko bari basanzwe babakekaho uburozi ariko bakabura gihamya, ndetse bagaragaje ibibazo byabaye mu baturanyi nk’umugore wari utwite inda ikabura n’umusore ugejeje imyaka 40 utarashaka.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasobanuye ko abaturage babashyikirije irondo aho kubihanira, irondo ribajyana ku Kagari, nyuma Polisi ibashyikiriza RIB. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Karangazi mu gihe iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ukuri. Kakooza yashimiye abaturage kuba barahisemo inzira y’amahoro yo kubashyikiriza inzego z’umutekano aho kubihanira, avuga ko ibizavamo ari byo bizagaragaza ukuri nyako.
