Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Kavumu, habaye urupfu rw’umugore witwa Niyonsenga Claudine w’imyaka 41, wishwe n’umugabo we ku wa 31 Gicurasi 2026 amukubise umuhini mu mutwe.
Abaturage bavuze ko mbere y’uko amwica yari yamuguriye inzoga, bageze mu rugo ahita amwivugana. Bemeza ko uyu mugabo yari yaramenyekanye mu gace yigamba ko azica umugore we kuko yari yaraguze umuhini yamwicishije.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Uwamwiza Jean d’Arc, yavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane akenshi yaterwaga n’ubusinzi. Inzego z’ibanze zari zaragerageje kubaganiriza ndetse zibasaba gutandukana kugira ngo hatazagira uwivugana mugenzi we.
Nyuma y’uru rupfu, uwo mugabo ukekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana mu gihe iperereza ryatangiye.
Uyu mubyeyi asize abana batatu yabyaranye n’uwo mugabo wamwishe. Abaturage basabye ko urubanza rwe rwaburanishwa mu ruhame kugira ngo bose babone uko bamushinja ibyo yakoze, mu rwego rwo guha isomo abandi.
